Yu Zhenhuan, umuntu wa mbere ku isi ufite ubwoya bwinshi

Publié le par OLIVIER


N'ubwo abantu bakunze kuvuga ko Abanyaziya batagira ubwanwa, kuva mu mwaka wa 2002, Yu Zhenhuan ukomoka mu Bushinwa niwe muntu wa mbere ku isi ufite ubwoya bwinshi. Ubwoya bwa Yu Zhenhuan bupfuka 96% by’umubiri we, ni ukuvuga ko buri santimetero kare y’umubiri we itwikiriwe n'ubwoya 40.

Iyo miterere yihariye ya Yu Zhenhuan yamuteye ibibazo byinshi birebana n’imyitwarire ye mu bandi ndetse no kubabara ku mubiri kuko ubwoya bumaze kwinjira mu matwi ajya kubagwa. Hashize igihe kitari kinini Yu Zhenhuan abazwe mu matwi ubwo ubwoya bwari bwamwinjiranye bukanamubuza kumva neza.

Yu Zhenhuan yujuje imyaka 30, akaba ari icyamamare ku isi mu njyana ya Rock. Abakobwa benshi bamwiruka inyuma bifuza kumukoraho ndetse n’abandi bamusaba ko baryamana nawe kugirango bashyuhe... ariko akiri umusore ataramenyekana abakobwa batinyaga kumukoraho benshi bakekaga ko bashobora guhandwa n’ubwo bwoya bwe!

image
image

image
image
Kera baramuhungaga, none aho abereye umusitari abana (inkumi) bose baramwegera!

N'ubwo Yu Zhenhuan afite ubwoya bwinshi ku mubiri ntacyo bimutwaye kuko byatumye amenyekana aba n’icyamamare.

Tubamenyeshe ko nta na rimwe mu itangazamakuru havugwa ikibazo cyo kugira ubwoya bwinshi ahubwo bibanda cyane ku bibazo by’umubyibuho ukabije, kunanuka bidasanzwe n’ibindi.

Ikibazo cy’ ubwoya burenze ukwemera cyari gikwiriye kwitabwaho kuko bishobora gutuma nyirubwite yiyahura. Ku bantu bakiri abasore cyangwa abangavu bishobora kubatera kutisanga mu bandi bakagira isoni cyane cyane iyo bagiye koga bakagira isoni bakananirwa gukina indi mikino kubera iyo nenge biyiziho.

Iyo umuntu afite umubyibuho ukabije ashobora gukurikiza amabwiriza ya muganga cyangwa akarya indyo igereranyije kugirango ananuke ariko iyo umuntu afite ubwoya bumeze nk’ubw’ingagi byamutera kwiheba kuko nta muti ta rukingo, ni twabanire kugeza…

Nta wakwibagirwa kuvuga ko ikibazo cy’imiterere y’ubwoya ko iyo cyakabije ubwo bwoya bwinjira mu matwi no mu zindi ngingo zifite imyenge.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article