USA: Umuryango wishyuye akayabo kagera ku 82000 by’amadolari mu rwego rwo kurimbisha inzu yawo kuri Noheli
Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, umuryango warimbishije inzu yawo kubera Noheli ukoresheje amatara utanze akayabo k’amadolari agera ku bihumbi 82 yo kwishyura umuriro w’amashanyarazi.
Uyu muryango wa Faucher utuye mu mujyi umwe wo majyaruguru muri leta ya Delaware, mu gihe cy’imyaka 25 ishize uzwiho gukoresha amatara atangaje mu kurimbisha inzu yawo mu rwego rwo kwitegura Noheli.

Ngiyo inzu ya ba Faucher uko irimo yaka muri iyi minsi
Kuri Noheli y’uyu mwaka, uyu muryango wakoze agashya nk'uko ubyumva, kuko wakoresheje amatara arenga miliyoni imwe kugira ngo arimbishe iyi inzu yawo ndetse n’ubusitani bwayo. Nk'uko bitangazwa na gizmodo.com, muri uku kwezi kw’Ukuboza aya matara azatwara umuriro w’amashanyarazi ufite agaciro kagera ku 82.320 by’amadolari, akaba akabakaba miliyoni 49.5 z’amanyarwanda.
Fabrice KWIZERA

Publicité