Yagiye kwiyahura asinzirira ku kiraro yari agiye kwiyahuriraho
Mu gihugu cy’ u Bushinwa haravugwa inkuru y’umugabo wagiye kwiyahura asimbutse ku kiraro gifite metero zigera kuri 50, biza kurangira asinziririye hejuru y’icyo kiraro, yibagirwa igikorwa nyamukuru cyari cyamujyanye.
Amakuru ya Zigonet aravuga ko Yang Jun w’imyaka 30 y’amavuko, ngo yari amaze iminsi afite ibibazo bitamworoheye by’urushako, nyuma yaje kwiyemeza kwiyahura akarangiza ibibazo bye.
Mu kwiyahura kwe yafashe umwanzuro wo kwiyahura asimbutse ku kiraro cya metero 50, ubundi akaruhukira mu ruzi yibwiraga ko ruri burangize ubuzima bwe.
Mbere yo kwiyahura rero, ngo yabanje gufata ibinini biri bumutere akanyabugabo ko kwitera muri rwa ruzi. Akimara kugera ku kiraro aho yagombaga kwiyahurira, ngo bya binini byaje kumurusha imbaraga ashiduka yakubise igitotsi ibyo kwiyahura bihinduka inzozi. Ngo yaje kuhavanwa atanazi icyari cyamujyanye ari mu ry’agacu.