Yahishe urumogi mu gakapu k'umwana

Publié le par OLIVIER

Ahitwa Pennsylvanie ho muri Leta Zunze Ubumwe za America umugabo aherutse gukora ikosa rikomeye cyane ryo guhisha Ibiyobyabwenge (Marijuana) mu gahago umwana we yari agiye kujyana kw’ishuri.

Abayobozi ba Pennyslivanie batangaje ko uyu mugabo yaba yarashakaga guhisha garama 113 zose z’urumogi muri kariya gahago noneho umwana akaza kukajyana kw’ishuri atabizi , nyamugabo rero nawe amaze kubura agahago yarubitsemo niko kwihutira guhamagara kw’ishuri ry’umwana abaza niba yahageze kuko hari ikintu yibagiriwe mu gahago ke.

Abarimu ba primaire aka gahungu kigaho bagize igitekerezo cyiza cyo gufasha uwo mugabo kubona ibyo yibagiriwemo , niko gusaka muri ako gahago, nuko nabo basangamo ruriya rumogi ise w’umwana yari yibagiriwemo, nta kindi bahise bakora uretse guhamagara Polisi ngo ize nayo iribagire!

Nyuma yo kunanirwa kwishyura amande angina n’ibihumbi 100 by’amadorali uriya mugabo yabaye acumbikiwe muri kasho mu gihe ategereje urubanza rwe.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article