Yitabye Imana amaze imyaka 52 yose mu bitaro

Publié le par OLIVIER

Uyu mugabo Fernand Néault, yari arwaye indwara yitwa “poliomyélite”, akaba yitabye Imana afite imyaka 59 ahitwa Nancy mu gihugu cy’Ubufaransa nyuma y’igice k’ikinyejana arwariye mu bitaro, ibi bikaba byatangajwe n’umuryango we.

Nk’uko AFP yabitangaje rero uyu mugabo yagejejwe muri ibi bitaro afite gusa imyaka 7 agakomeza akarwara indi myaka 52 mbere y’uko yitaba Imana.

Amaboko ya Fernand akaba yari atagikora (paralysé), ariko ngo akaba yarakundaga cyane gusoma ndetse n’ikoranabuhanga rya mudasobwa aho yakoreshaga ibirenge bye kugira ngo akoresha internet, umuryango we wakomeje avuga uti “ yari umugabo rwose w’intwari kandi wizera, buri gihe wahoraga ashaka gutera imbere”.

Afite imyaka 8 gusa yandikiye akoresheje ibirenge bye ibaruwe ku kinyamakuru cyo muri ako gace agisaba ibikinisho bya Noheli, ndetse biviramo icyo kinyamakuru gutangiza ikiswe “ Noheli ku bana”.

Mu minsi ye akiri muto yashoboye no kuba mu bana ba mbere barwaye iyi ndwara bagize urugendo ahitwa Lourdes.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article