Phillipines – itegeko rihana umuntu uririmba indirimbo y’igihugu nabi
Muri iki gihugu cya Phillipines abadepite batoye itegeko rigomba kjya rihana umuntu wese wakwiha kuririmba indirimbo y’igihugu atabishoboye maze akayiririmba nai aho azajya ahanishwa amande angina n’ama pesos 100.000 ndetsen’igifungo cy’imyaka ibiri.
Nk’uko ibiro ntaramakuru bya Phillipines bibitangaza iri tegeko ryatowe n’abadepite aho byari bimaze kuba akamenyero ko iririmbwa buri wese uko abyumva, none ubu hakaba hagiyeho ibihano ku buryo uzajya abumbura umunwa we ashaka kuyiririmba agomba kujya aba azi ibyo agiyemo, bitaba ibyo agacibwa ama pesos 100.000 bingana n’ama euros 166, hanyuma hagakurikira igifungo cy’imyaka ishobora kugera muri ibiri.
Byakomeje bivugwa ko iri tegeko ryatijwe umurindi cyane n’abaririmbyi nka Arnel Pineda wo muriiki gihugu ndetse na Martin Nievera cyangwa se groupe Las Divas aho bagiye baririmba iyi ndirimbo mu buryo budahwitse.
Iyi ndirimbo rero yiswe Lupanga Hinirang cyangwa se “Ubutaka bwatoranyijwe” igomba kuririmbwa buri gihe uko yakozwe igindera ku murongo w’umuziki upimwa nka 4/4 ndetse na 2/4.
Twabatangariza ko iri tegeko rinareba cyane uzanga guhaguruka mu gihe iyi ndirimbo iririmbirwa mu nzu zerekana sinema.