Arazira ko yiyambariye akagutiya kagufi
Mu gihugu cya Brazil umukobwa arabyinira ku rukoma kubera ko yongeye kugaruka kwiga nyuma yo kwirukanwa burundu muri kaminuza ya Sao Paulo.
Nk'uko tubikesha Zigonet, uyu mukobwa yazize ko yaje kwiga yambaye akagutiya ka mpenebarebe maze abayobozi b’ikigo bakamwereka ko nabo badakangwa no kugira intege nziza zivanzemo n’amaribori.
Uyu mukobwa usanzwe yiga muri Kaminuza mu ishami ry’Ubukerarugendo yaje kwitabaza ubutabera none ikigo kigomba kumuha impozamarira ingana n’amadolari ya USA angana n’23.660 y’impozamarira ndetse ishuri rikaba ryaranategetswe ko agomba kongera gutangira kugaruka kwiga kuko yahohotewe.
Publicité