Umukinnyi w’igihangange LaShawn Merritt yahagaritswe amezi 21 azira kongera ubunini bw’ igitsina cye

Publié le par OLIVIER

Umukinnyi LaShawn Merritt wabaye igihangange muri 2008 ndetse na 2009 ubwo yegukanaga agahigo mu gusiganwa muri metero 400 yahagaritswe amezi 21 aregwa gukoresha DHEA, umuti rurangiranwa mu kongera umubyimba w’igitsina ku bagabo.

Amakuru dukesha urubuga rwa interineti 7sur7.be aravuga ko uyu mugabo w’igihangange dore ko yatwaye agahigo ku isi, yababajwe no kumva iyi nkuru imuvugwaho ariko yanga kureka imirimo ye y’imikino ngororangingo.

Yagize ati: “Njye nk’umukinnyi w’imikino ngororangingo nagerageje iteka kongera ibice bigize umubiri wanjye ariko nta muti n’umwe nigeze nkoresha.”

Gusa uyu musore w’imyaka 24 ngo yatangiye kunugwanugwa umwaka ushize kuko yakorewe amasuzuma atatu, irya nyuma ryabaye tariki 28 Ukwakira 2009 niryo ryanzuye ko iyo nkuru ari impamo.

SHABA Erick Bil

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article