Umuti ku bagira isoni zo kugaragaza ibyo batekereza no kubaza ibibabangamira
Mu guteza imbere ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo , kwishimisha, gusabana no kumenyana na benshi, imbuga nyinshi nka youtube.com, facebook.com, twitter.com zagiye zivuka kandi zikagenda zigaragaza umusaruro mwiza ku bantu benshi bazikoresha. Mu gukurikiza urwo rugero izo mbuga zatanze, hatekerejwe gukora urubuga nyarwanda rufitanye isano n’izo ngizo ariko rugashingira ibikorwa byarwo mu isaranganya-bumenyi, mu iyunguranabitekerezo, no mu gufatanya gukemura ibibazo bwite bya buri muntu.
Ni muri urwo rwego, urubuga www.isokoyacu.com rwavutse mu ntangiriro z’ uyu mwaka wa 2010 kugirango ruhe umwanya abanyarwanda aho bari hose ku isi ndetse n’abandi bose bakunda umuryango nyarwanda umwanya mu bufatanye no mu buzima bwa buri munsi.
Nk’uko abashinzwe uru rubuga babidusobanuriye, isokoyacu.com si urubuga rw’itangazamakuru nk’uko abantu benshi bakunda kubyibeshyaho, ahubwo ni urubuga buri muntu wese aba afiteho uburenganzira bwo kwandika ibyo azi byose, byaba ibimubaho cyangwa ibibera muri sosiyeti abamo.
Mu kwandikaho, umuntu ahitamo igice gihuye n’insanganyamatsiko y’ibyo ashaka kwandika. Abarukoresha kandi basabwa kwandikaho ibintu bigamije gufasha abazabisoma, akaba ariyo mpamvu uru rubuga rufite abagenzura ibishyirwaho byose ngo harebwe niba ntabidakwiye kubaho byashyizweho.
Uru rubuga, isokoyacu.com, rugizwe n’ibice bibiri by’ingezi: forum na blog. Igice cya mbere kirangwa no guha abantu umwanya wo gutanga ibitekerezo ndetse n’ibyifuzo bitandukanye biciye mu byandikwa n’abasura urwo rubuga. Igice cya kabiri cyo kirangwa n’inyandiko z’abanyamurwango b’urwo rubuga aho baba bagamije kugeza ubumenyi butandukanye ku basomyi.
Nk’uko abashinzwe bakomeza babivuga, ngo uru rubuga rwa internet rwaziye igihe kuko muri iki gihe umubare munini w’abanyarwanda ugenda ukwirakwira hirya no hino ku isi, byari bikwiye ko bahuriza basaranganya ubumenyi n’imico itandukanye mu kubaka umuryango nyarwanda babifashijwemo n’ikorana buhanga rya internet ryageze kuri benshi.
Uretse kuba hatangirwa ibitekerezo, hanatangirwa imiti ku bibazo bwite by’abantu biciye mu bushake buri muntu uri kuri uru rubuga aba afite bwo kuzamura mugenzi we kandi atanamuzi. Hatanzwe nk’urugero aho umuntu yashoboraga kuba afite ikibazo kijyanye n’urugo rwe ariko kikamutera isoni zo kukivuga kubera gutinya icyo abandi bamutekerezaho, ariko hifashishijwe uru rubuga rushya, izo mpungenge ntiziba zigihari kuko buri gihe iyo asabye ubufasha kuri uru rubuga biciye muri forum, abandi nabo bafite icyo babiziho cyangwa babaye muri ibyo bibazo babimufashamo. Icyo gihe ikibazo cy’uwo muntu kibasha gukemurwa atiriwe atangaza izina rye kandi akabasha no kubona ibitekerezo bitandukanye bimufasha kwihitiramo .
Nk’uko abashyizeho uru rubuga bakomeza babivuga, ngo inzira iracyari ndende kugirango abantu bumvishwe akamaro uru rubuga ruzabagirira kuko bigaragara ko umubare munini w’abanyarwanda utamenyereye kujya ku mbuga z’ubu bwoko. Gusa bavuga ko bafite icyizere cy’uko uko abantu bazagenda bamenya imiterere yarwo bizatuma umubare munini uzitabiran kurukoresha.
Mu mishinga ya vuba uru rubuga rufite harimo kongeramo igice kijyanye na business gifasha kwamamaza ibikorwa by’abanyarwanda mu buryo bugereranywa nk’ubw'urubuga rwa craigslist.com. Bityo umuntu azajya abasha kumenya aho yakura akazi, aho yagurira ikintu runaka harebewe ku mafaranga afite, ndetse n’aho yagurishiriza ikintu icyo aricyo cyose yaba igishaje cyangwa igishyashya.
Iki gice cya business kimwe n’ikindi gice gisanzweho bikaba bisaba ariko ko uru rubuga ruba rufite abanyamuryango benshi kuko aribo barwikoreshereza ubwabo bagatuma rukomeza gukora. Bityo hakaba hashishikarizwa buri wese ufite ubushake bwo guteza imbere umuryango nyarwanda kuba yakoresha uru rubuga kugira ngo abe umwe mu batuma rubaho.