Abarangije muri kaminuza nkuru y’u Rwanda nyuma ya jenoside bakubye inshuro esheshatu abaharangije mbere yayo- Pfof rwakabamba

Publié le par OLIVIER

 

Abanyeshuri barangije  muri kaminuza nkuru y’u Rwanda nyuma ya jenoside bakubye inshuro esheshatu abaharangije mbere yayo ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda Pof Silas Rwakabamba mu kiganiro n’abanyamakuru.

Kuri uyu wa kane mu cyigo Great Lakes Media Center Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru cyari kigamije kubagezaho ibyerekeranye n’umuhango wo gutanga impamyabumenyi uteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 /10/2010 muri Kaminuza nkuru y’ u Rwanda  ku banyeshuri baharangije bagera kuri 257. Bikaba ari ubwambere mu mateka ya kaminuza nkuru y’u Rwanda batanze impamyabumenyi kabiri mu mwaka umwe.

Ikindi cyari kigamije kwari ukwishimira ibyo Kaminuza yagezeho mu myaka 15 ishize nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994. Hakaba hasobanuwe byinshi bitandukanye birebana n’ubuzima  bwa Kaminuza nkuru y’u Rwanda

Mu byishimirwa ni uko mu myaka itatu ishize kaminuza nkuru y’u Rwanda ntaho yari ifite Abanyeshuri bimenyereza umwuga w’itangazamakuru, ariko kuri ubu hakaba hari ikigo Great lakes Media Center ndetse na Radio Salus  bifasha abanyeshuri kwimenyereza umwuga wabo ndetse kandi bikaba biteganyijwe ko mu mwaka utaha ishami ry’itangaza makuru ryo muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda rizimukira I Kigali. Hakaba hari ikizere ko mu minsi iri imbere Kaminuza Nkuru y’u Rwanda izaba isohora Abanyeshuri b’umwuga kandi bafite ubumenyi buhagije mu itangazamakuru ndetse no mw’itumanaho, ibi bikaba bizagerwaho Kaminuza ifatanije n’izindi nzego zitandukanye.

Kuva mu mwaka w’1995 kaminuza nkuru y’u Rwanda imaze gusohora abanyeshuri baharangije bagera ku 11679 bakaba bikubye inshuru 6 abaharangije mu myaka 32 ishize. Ni ukuvuga guhera mu 1963 ubwo Kaminuza yashingwaga, kugeza mu 1994  Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ikaba yari yarabashije gusohora abanyeshuri bagera ku 1962 gusa. Kuri ubu kandi Kaminuza itanga impamyabushobozi zihanitse ndetse mu minsi ya vuga bazatangira guranga impamyabushobozi z’ikirenga Phd ibi bikaba bizatanga umusaruro mu rwgo rw’uburezi mu Rwanda.

Kaminuza nkuru y’u Rwanda kandi ikora ubushakashatsi,amahugurwa, ndetse igahanga n’ibindi bikorwa bishya. Mugihe mu mwaka w’2006 Kaminuza nkurui y’u Rwanda yari ifite abakozi bagera kuri 78 bafite impamyabushobozi y’ikirenga kuri ubu ababarirwa ku 128 bafite impamyabumenyi z’ikirenga.

Mu bibazo byabajijwe n’abanyamakuru bifuje kumenya icyo kaminuza itekereza ku ikurwaho rya buruse leta yahaga abanyeshuri, Umuyobozi wa Kaminuza we asanga mbere nambere kwiga no kurangiza kaminuza  bifitiye inyungu umunyeshuri, Ababyeyibe n’inshuri ze hagaheruka Igihugu, bityo rero asanga Umunyeshuri ariwe wambere wagombye kugira uruhare mu myigire ye akaba asabwa gutanga 60% y’ibimukorerwa kuko ariwe mbere nambere bifitiye inyungu. Prof. Rwakabamba kandi nubwo asanga Umunyeshuri yagira uruhare mu myigireye yemerako  Abanyeshuri b’abaKene bafashwa kuburyo babasha kwiga amasomo yabo neza.

Kaminuza nkuru y’u Rwanda yashinzwe mu mwaka kariki ya 3 Ugushyingo 1963, mu mwaka 1993 yari ifite amashami (Campus) atatu I rya Kigali,Butare ndetse na Ruhengeri. Mu myaka 47 ishize kaminuza nkuru y’u Rwanda imaze gusohora abanyeshuri bagera ku 13641.

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article