Burya kumvwa n'abandi ni ibintu biba mu maraso
“Urubyiruko ni intumva”, ngiyo interuro mushobora kuba mwarabwiwe inshuro nyinshi n’ababyeyi banyu cyangwa abantu bakuru. Gusa iyi nteruro iyo witegereje neza ntabwo ari yo na gato. Abahanga mu by’ubumenyi bavumbuye ko ku nkende kimwe no ku muntu, uko umuntu agenda akura ari nako avuga bakamwumva.
Mushobora kuba namwe mwaragiye mu byibonera inshuro nyinshi ko ba nyogokuru bibafata umwanya muto kumvisha ibintu abana bato rimwe na rimwe igihe ababyeyi babo baba benda gukubita umutwe hasi, sibyo se? Abo bashakashatsi rero batekereza ko babonye impamvu yabyo ndetse banasanze ko ari ibintu ubundi biba mu maraso y’umuntu.

Uwo abahanga bita mubyara
w'umuntu wa hafi(foto:yahoo)
Nk'uko tubikesha max science, akantu gatuma umuntu yumva “ gene de l’ecoute” katumye abo bashakashatsi biga ku myitwarire y’itsinda ry’inkende zimwe banakunze kuvuga ko ari babyara b’umuntu ba hafi. Baje kubona ko inkuru muri zo, zivugira gake cyane, ariko iyo zibikoze ziba zifite amahirwe ahagije yo guhita zumvwa n’izizigwa mu ntege, kuko izo zindi wasangaga zatuje ndetse ziteze amatwi, kandi niyo witegereje ku muntu biroroshye guhita ubisobanuro uhereye ku bumenyi n’ikinyabupfura, nubwo ibyo byo atari ingenzi kuri abo babyara bacu bo mu ishyamba.
Gusa inkende zubaha izizikuriye kuko ziba ari inararibonye ndetse zinafite ubumenyi buruta ubwazo, bityo umuntu akaba yabiheraho asobanura uko bigenda ku bantu, nubwo hari igihe usanga ku bantu bigorana, kuko hari igihe umuntu mukuru avuga bakamutera utwatsi ngo arashaje.