Barack Obama yahagaritse umushinga wo kujya ku kwezi wa NASA

Publié le par OLIVIER

Igihe yatangazaga ingengo y’imari y’umwaka wa 2010, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yavuze ko nta mafaranga ateganyirijwe ibijyanye no kujya ku kwezi, ibikorwa byari byarasubukuwe n’uwa mubanjirije, Georges W. Bush. Muri macye nta munyamerika tuzongera kumva yagiye ku kwezi mu gihe cya vuba.

Obama yahagaritse ingendo ku kwezi ariko imbaraga zizashyirwa ku ngendo zigana ku mubumbe wa Mars nkuko tubikesha France 2. Mu gushyira ingengo y’imari ahagaragara y’uyu mwaka, Obama kandi yatangaje ibyemezo byinshi byafashwe kugirango habeho kugabanura igihombo Amerika irimo, ibi bikaba bifatwa nkaho Amerika iri gufunga umukandara ikomeje kubera ibihe bibi irimo ariko irajwe inshinga no kuvamo.

Ubushake bwo gusubira ku kwezi mu mwaka w’2020 bwagaragajwe na Georges W. Bush akiri Perezida mu mwaka wa 2004, gusa kuva ubwo, iyo gahunda yagiye icyererwa kubera impamvu zitandukanye, ubu bwo irasa nk’ishyizwe ku ruhande.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article