Ibiti bigiye kuzajya bitanga amashanyarazi!

Publié le par OLIVIER


Uko iminsi yicuma ni ko ikoranabuhanga rikomeza gutera imbere. Abanyarwanda tukaba twagombye gukurikirana amakuru y’ibiba bigezweho, dore ko akenshi riza risubiza ibibazo tuba dufite kandi rikoresheje uburyo bworoshye.

Aha rero tugiye kubagezaho ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko ibiti cyangwa ibindi bimera bishobora gutanga amashanyarazi ukoresheje bateri (battery)yabugenewe.

Ku bazi ibyerekeranye n’ubumenyi (sciences) bari basanzwe bamenyereye ko ibihingwa bihindura ingufu ziva ku zuba (energie solaire) mo ingufu z’ubutabire (energie chimique) mu byo bita photoynthèse(soma “fotosenteze” rimwe mu magambo ataboneka mu rurimi rw’ikinyarwanda). Ubu rero abashakashatsi bavumbuye ibuye (biopile) cyangwa bateri (battery) wakoresha uhindura za ngufu nyabutabire ziba mu giti ukazihinduramo amashanyarazi. Ubushakashatsi bwakozwe ku giti cya cactus.

image
Igiti cya cactus

Iyi nakwita bateri ikaba igira imitwe ibiri ucomeka ku giti, maze za ngufu zo mu giti zikihinduramo amashanyarazi .ikaba ishobora gutanga ingufu zigera kuri mikorowati icyenda kuri santimeterokibe imwe(9 μW/cm2).

Ibi rero bishobotse byaba ari igisubizo gikomeye, cyane cyane mu byaro aho dusanga ikibazo cy’amashanyarazi kandi hari ibimera byinshi. Kuko usibye iyi bateri nta kindi bisaba gihambaye, kandi bitanga ingufu zihoraho nta n’icyo byangije ku bidukikije. Gusa igiciro n’ibisabwa ntibirashyirwa ahagaragara.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article