2014: ushobora kuzaba umwaka uzatanga isura y’ikinyejana
Ibi ni ibyatangajwe n’umwalimu muri kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza, aho avuga ko umwaka w’i 2014 uzabamo igikorwa kizaha isura ikinyejana cyose niba ari umudendezo cyangwa se inzara n’intambara.
Uyu mwarimu witwa Nicholas Boyle atangaza ko mu binyejana byashize muri ¼ cy’ikinyejana ariho hagiye haba ibikorwa byagiye bigaragaza impinduka kandi izo mpinduka zikaba zararanze igihe gisigaye cy’ikinyejana cyose, ndetse akaba yaratanze ingero zitandukanye mu binyejana byahise, aho nko mu 1517 aribwo uwitwa Martin Luther yahinduriye ibitekerezo maze yitandukanya na kiliziya gatorika y’i Wittenberg, nyuma ashinga idini ry’’abaporotestanti, bituma icyo kinyejana kirangwa n’imihindagurikire ishingiye ku iyobokamana.
Mu 1618 hatangiye intambara y’imyaka igera kuri 30, izi ntambara nazo zikaba zari zishingiye ku myemerere ndetse zikaba zarahitanye abantu batari bake.
Ikinyejana gishize mu 1914, nibwo hatangiye intambara y’isi yose ari yazanye impinduka zaranze ikinyejana cyose ari nayo yatumye abantu batekereza cyane bigatuma habaho iterambere mu bumenyi n’ikoranabuhanga cyane cyane mu rwego rwa gisirikare.
Ibi byose uyu mugabo akaba yarabitangaje mu gtabo yanditse cyiswe 2014 - comment survivre à la prochaine crise mondiale ? (ni gute tuzigobotora ihinduka ry’isi ryo 2014?). Akomeza asobanura ko USA izabigiramo uruhare rukomeye cyane kubera ubuhangange bwayo, bityo ikinyejana kikazaba ikinyejana cy’amahoro n’ubwumvikane cyangwa se kikaba ikinyejana cy’ubukene n’imvururu.