INATEK: barishimira ko bahawe uburenganzira bwo gutanga impamyabumenyi
* Abanyarwanda baturuka mu cyaro mbere yo kwerekeza mu mujyi.
* Iri shuli ngo ryagiyeho kugirango rifashe abatari barabonye amahirwe n’ubushobozi bwo kwiga za kaminuza.
* Iri shuli ryatangiye muwi 2003 ryigamo abanyeshuli 356 ubu rikaba ryigamo abasaga 6000.
Abanyarwanda baturuka mu cyaro mbere yo kwerekeza mu mijyi, ni nayo mpanvu ubu hatekerejwe ko cyazamurwa mu rwego rw'iterambere. Ibi ni ibitangazwa na Senateri NCUNGUYINKA mw'ijambo yavugiye mu ishuli rikuru ry’ubuhinzi uburezi n’ikoranabuhanga rya Kibungo (INATEK) ubwo hishimirwaga ko iryo shuli ryahawe uburenganzira bwo gutanga impamyabumenyi ku mugaragaro.
Uyu munsi ubaye nyuma y’imyaka igera kuri 7 iri shuli ryuguruye amarembo ku bashaka kuryigamo ,abasaga 2000 bakaba baranarangije kuhigira icyiciro cya 2 cya kaminuza ari nabyo bishimira ariko cyane ko impamyabumenyi zabo zihawe agaciro.
Iri shuri ngo ryagiyeho kugirango rifashe abatari barabonye amahirwe n’ubushobozi bwo kwiga za kaminuza, cyane bikomoka ku mateka yagiye aranga igihugu cy’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kuko hari abavutswaga uburenganzira bwo kwiga uburezi ari ubwa bamwe bavuga ko hagomba kwiga abazabona imyanya. Ati “ubu siko biri kuko ubuyobozi ari ubwa bose”.
Nk'uko bitangazwa na Fabrice HABANABAKIZE umwe mu banyeshuri bize muri iryo shuri, mu izina ry’abanyeshuli ati “kandi ntiducike intege dukomeze duheshe ishema INATEK.”
Uyu munsi wanatanzweho certificat ku bayobozi n’inzego zinyuranye zitangiye iri shuli, cyane ku barimu bigishaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bakomoka mu cyahoze ari intara ya Kibungo banakoraga badahembwa.

Bamwe mu barimu ba INATEK
MUSANGWA Sigfried wabaye umuyobozi w’iri shuli kw'ikubitiro aratangaza ko yishimye cyane kuva aho yumviye icyemezo cy’inama y’abaminisitiri kuko icyasaga n’indoto kuri we cyabaye impamo.
Umuyobozi w'iri shuri Padiri Dominique KAREKEZI akaba nawe ashimira abarishinze, avuga ko ibyo baharaniye bitabaye impfabusa, akaba ari n’umwanya mwiza wo kubazirikana kandi ko igikorwa batangije kitazasubira inyuma, ngo n'uburenganzira bahawe bugiye kubafasha kugeza byinshi kuri INATEK.

Padiri Dominique KAREKEZI, recteur wa INATEK
Ikindi kandi ngo bagiye kugaragaza uruhare rw'iri shuri mu iterambere ryaho bari, begereza ubumenyi n’ikoranabuhanga rubanda mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa icyaro no guhindura imibereho yabaturage.
Senateri NCUNGUYINKA akaba kandi anasaba abanyeshuli guha agaciro iri shuri baba indahigwa kuko agaciro kabo ,ishuri ryabo n’akabarishinze kazagaragarira mu buryo bazitwara mu byo bazaba bashinzwe kuko nibataba ibigwari ishema rya INATEK rizahoraho.
Twababwira ko iri shuli ryatangiye muwi 2003 ryigamo abanyeshuli 356, ubu rikaba ryigamo abasaga 6000, muri bo abasaga 2000 bakaba bamaze gusoza icyiciro cya 2 cya kaminuza akaba ari nabo bategereje kuzashyikirizwa impamyabumenyi zabo muri Nyakanga uyu mwaka.