GJ1214b: Umubumbe mushya ufite ikirere (atmosphère) n'amazi
GJ1214b ni umubumbe mushya wavumbuwe n’abahanga. Icyo uwo mubumbe wihariye kandi gitangaje ni uko ufite ikirere (atmosphère) nk’uko ku isi bimeze.
Uwo mubumbe GJ1214b wavumbuwe tariki 16/12/2009, ukaba uri kure cyane y’isi. Kuba barasanze ufite ikirere siho honyine uhuriye n’isi. Uburemere bwawo buri inshuro 10 munsi y’ubw’isi, ariko ¾ byawo bugizwe n’amazi. Ibi bikaba byarashimishije cyane abemera ko hashobora kuba habaho ubuzima hanze y’iyi si.

GJ1214b, umubumbe ufite atmosphere n'amazi. Ese haba hari ubuzima?
Hagati aho, abahanga bavumbuye ibiri kuri uwo mubumbe baracyafite amakenga : ngo n’ubwo uwo mubumbe umeze nk’isi yacu, icyo kirere cyawo nticyatuma abantu boroherwa kuhaba. Icyo kirere kingana na kilometero 200, bikaba bivuze ko gikubye icy’isi inshuro 2 zose. Ibi bituma urumuri rudahita neza. Ikindi ni uko uyu mubumbe wegereye cyane ikinyarumuri cyawo (ntabwo uri muri Solar System nk’uko bimeze kuri ya mibumbe 9 harimo n'isi), bikaba bituma ubushyuhe bwaho bugera kuri dogere 200 (200° C).
N’ubwo ubuzima butakoroha kuri uwo mubumbe, kuba waravumbuwe byerekana ko hariho imigabane isa n’uwacu, ariko bikaba bitoroshye kubona ibikenewe ngo ubuzima bubere ahandi hatari ku isi…