USA: Ikigo NASA cyashyize ahagaragara amafoto mashya adasanzwe y’Izuba

Publié le par OLIVIER

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ishami rya NASA rishinzwe kugenzura Izuba, SDO, ryatangiye imirimo yaryo tariki 11 Gashyantare 2010, ryashyize ahagaragara amafoto yaryo ya mbere.

Intego ya SDO (Solar Dynamic Observatory) ni iyo kwiga no kugira ubumenyi buhagije ku mikorere y’Izuba.Ubu bumenyi buri gutuma hamenyekana imihindukire y’ibibera ku Zuba ndetse n’ingaruka zabyo ku bihe byo ku mubumbe w’Isi.

Nkuko tubikesha Maxi Sciences, mu mafoto yasohowe n’ikigo cya Amerika gishinzwe ubumenyi bw’Isi n’ibiyikikije NASA, ifoto ya mbere yafashwe hakoreshejwe uburyo bwa ultraviolet, ibi bikaba bituma umuntu abasha kubona noneho n’utuntu duto tutari twarigeze tubonwa mu bindi bihe hakurikijwe amabara asanzwe azwi y’Izuba, oranje n’umuhondo. Hano aya mabara akaba aterwa n’ubushyuhe buharangwa.

image
Ifoto nshya y'Izuba yashyizwe
ahagaragara na NASA


Ibice by’Izuba bitukura cyane biba bifite ubushyuhe buri ku gipimo cya dogere selisiyusi 60000 mu gihe ibice by’icyatsi n’ubururu byo bigaragaza ahafite ubushyuhe by’ikirenga kurusha ahandi, bubarirwa muri miliyoni imwe irenga ya dogere selisiyusi. Kuri aya mafoto umuntu abasha kubona kandi iruka ribera ku Zuba.

Kuri ayo mafoto mashya yafashwe na NASA, umuntu abasha kandi kubonaho ibyuka bishyushye byinshi biri ku Zuba, ibyo byuka abahanga bakaba bavuga ko byiyongereye ugereranyije n’ibyari bihari mu myaka 20 ishize. Aya mafoto ya SDO y’ikubye inshuro icumi ukugaragara neza kwa ecran/video screen ya HD, ibi bikaba bituma umuntu abasha kubona neza ibi byose twavuze haruguru.

SDO biteganijwe ko ibikorwa byayo bizamara imyaka itanu, ariko kubera ingano y’amavuta ayikoresha yifitiye, ishobora kurenzaho indi myaka itanu, ibi bikaba byatuma tubasha kubona andi mafoto arenzeho kandi meza y’Izuba.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article