Umubare Pi wabonewe agaciro gashya.
Uwo mubare abenshi bawuzi ungana na 3.14 cyangwa rimwe na rimwe 3.1428… Ariko ubundi agaciro kawo nyako ni (22/7), iyo ubigabanyije ni umubare utarangira, ubu rero noneho bagarukiye ku mibare miliyari 2700 inyuma y’akitso.
Uwo mubare kugeza ubu uri guca agahigo, usimbuye undi wari warabazwe mu kwa munani k’umwaka ushize, bakaba bari bagarukiye ku mibare miliyari 2580 inyuma y’akitso, hakaba hari hifashishijwe ikimashini kibara kinini (un gros calculateur), uko bwije n’uko bukeye rero bakaba bagenda bahindura ibyuma babarisha.

Ikimenyetso kirange umubare Pi.
Ubu noneho umufaransa Fabrice Bellard ukora porogaramu za mudasobwa ( programmeur cyangwa programmer), yifashishije mudasobwa isanzwe kugira ngo abigereho, uwo mugabo rero umenyereye gukora utuntu nkutwo, nkuko tubikesha 01netpro, akaba ari nawe wakoze ububiko bw’indirimbo FFMpeg hamwe na porogaramu Qemu.