Australie : Indirimbo zikunzwe cyangwa indirimbo z’amakipe ya siporo ntizizongera kuririmbwa mu gushyingura
Amasengero atandukanye yo muri Australiya amaze kwemeza ko nta hantu na hamwe hazongera kujya haririmbwa indirimbo zikunzwe nka Rock, Pop cyangwa izindi, cyangwa se ngo habe haririmbwa indirimbo zubahiriza amakipe ya Siporo nka Foot n’izindi, mu gihe hari gushyingurwa umuntu witabye Imana nkuko byajyaga bigenda.
Zigonet iravuga ko, uyu mwanzuro ufashwe nyuma yuko bigaragaye ko ngo iyo haririmbwe indirimbo runaka bitewe n’ibiyivugwamo bituma harushaho kwiyongera kw’agahinda n’umubabaro ku basigaye ba nyiri uwo uba witabye Imana.
Muri Australiya rero ngo hakaba hari umuco wuko mu gushyingura Umuntu witabye Imana, hari ubwo usanga baririmba indirimbo zikunzwe cyangwa zigezweho, muri zo hakaba hanarimo indirimbo Yubahiriza Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amakguru ya Australiya.
« Indirimbo zitari izo guhimbaza cyangwa kuririmbira Imana, Indirimbo z’urukundo, Pop, Rock cyangwa izindi ndirimbo za Politiki, ntabwo zizongera kuririmbwa mu gihe hari imihango yo gushyingura mu Bagatolika. » Ibi ni ibyatangajwe n’Umwe mu Bihayimana w’Umugatolika muri Australiya avuga ku mwanzuro wafashwe n’abihayimana kuri iki kibazo cyari kibahangayikishije.