Philippines : Uruhinja rwatoraguwe muri Poubelle (aho bamena imyanda) yo mu ndege ari ruzima

Publié le par OLIVIER



Muri Philippines haravugwa inkuru y’umwana w’uruhinja watoraguwe muri pubeli (Poubelle), aho bamena imyanda yo mu ndege, uyu mwana ngo akaba yari ameze neza nta kibazo icyo ari cyo cyose afite.

Mu gihe rero iyi ndege yagwaga ku kibuga cya Manille, nta kibazo na yo yigeze igira na gito, ngo mu gihe yari imaze kugera ku kibuga, abashinzwe ibikorwa by’isuku bahise babikora nkuko bisanzwe, maze batungurwa no kubona uruhinja muri Pubeli y’iyo ndege.

Amakuru ya AFP, Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa dukesha iyi nkuru, aravuga ko ako kanya urwo ruhinja bahise barufata barushyikiriza abaganga hafi aho ubundi ruhita ajyanwa kwa muganga i Manille.

Kugeza ubu uyu mwana ngo nta babyeyi be bari batahurwa cyangwa uwaba yaramutaye muri iyo Pubeli. Polisi ikaba itangaza ko iperereza rikomeje. Hagati uwo mwana ngo yaba yarahise ahabwa izina rya Jorge Francis nkuko AFP ikomeza ibitangaza.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article