Umuyaga Igor wongereye imbaraga mu gihe ugana mu gice cy’uburengerazuba.

Publié le par OLIVIER

Umuyaga Igor wiyongereye imbaraga cyane mu nyanjya ya Atlantique mu gihe ugana mu gice cy’uburengerazuba nkuko bitangazwa n’abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere.

Uyu ni umuyaga wa kane muri uyu mwaka wa 2010, ukaba umaze kugera ku muvuduko wa kirometero 220 mu isaha, kuri ubu ukaba uherereye ku birometero 2520 mu burasirazuba bwa Republique Dominicaine.

Abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere baravuga ko ushobora guca muri Caraïbes y’amajyaruguru werekeza Bermuda, ariko bakanongeraho ko haba hakiri kare cyane kwemeza amerekezo nyayo y’uyu muyaga.

Ikigo cy’ubushakashatsi ku miyaga, National Hurricane Center cy’i Miami ho muri Florida, kiravuga ko umuyaga Igor wiyongereye imbaraga ku buryo butangaje ndetse ukaba ushobora gutizwa umurindi n’ihinduka ry’ikirere mu masaha 48 ari imbere.

Igor ni umuyaga wa kane wa 2010 Atlantic season nyuma ya Alex, Danielle na Earl. Umuyaga Earl uheruka, ukaba warakubise igice cy’uburasirazuba bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika na Canada mu ntangiriro z’uku kwezi, aho warimbuye ibiti ukanasenya ibiti by’insinga z’amashanyarazi, ukaba waranahitanye umuntu umwe mu karere ka Nova Scotia ko muri Canada.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article