Caféine yaba itera akanyabugabo mu mitekerereze kimwe no ku mubiri.

Publié le par OLIVIER

Muri iki cyumweru turimo turangiza, muri Royaume uni, mu nama y’abahanga muri siyansi ijyanye na siporo yaberaga i Londres, umushakashatsi wo muri kaminuza ya Coventry aherutse kwerekana ibyavuye mu nyigo ze ko caféine yaba itera akanyabugabo mu mitekerereze kimwe no ku mubiri.

Uburyo uyu mushakashatsi yageze ku bisubizo, yafashe abantu 12 basiganwa ku magare, abagabanyamo amakipe ane. Abo mu ikipe ya mbere yabamenyesheje ko bari bunywe caféine naho abo mu ikipe ya kabiri bo ababwira ko banywa placebo. Mu ikipe ya gatatu ho yababwiye ko abahaye caféine abihera placebo naho abo mu ya kane abaha placebo mu gihe bari bazi ko banyweye caféine. Aba banyamagare barasiganwa sinakubwira, hakajya hakurikiranwa uko bagenda bakora iyo bwabaga ngo batsinde, uko umutima utera n’ibindi...

Icyaje kugaragara nyuma yo gusiganwa ni uko ikipe ya mbere yagize amanota menshi kurusha izindi bitewe no kuba caféine yarabateye akanyabugabo mu mitekerereze no mu mikorere. Ikipe ya kabiri yaje iherekeje abandi naho ikipe ya gatatu n’iya kane, amanota yajyaga kungana, bigaragaza ko kuba gusa wizeye ko wanyweye caféine bijya kungana no kuba wayinyweye.

Ku ruhande rwa Michael Duncan, umuhanga mu bya siyansi ijyanye na siporo asanga icy’ingenzi ari kumvisha abarushanwa ko hari icyo wabahaye bityo bakaba bagera ku cyo bagambiriye.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article