Inzovu ntizitinya imbeba, ariko zitinya byimazeyo udusimba duto cyane nk’inshishi

Publié le par OLIVIER


Ubushakashatsi bwakozwe ku byo inzovu zitinya, bwagaragaje ko inzovu zaba zitinya udusimba duto duto nk’inshishi, imiswa n’utundi duto cyane.

Utu dusimba rero turinda n’ibihingwa bimwe na bimwe ko inzovu zabyangiza kuko iyo inzovu yerekeje umutonzi wayo ku bihingwa runaka igasanga hariho nk’inshishi… ihita ivanaho yiruka.

Ku biti byitwa acacia, inshishi zikunze kuhabana ari nyinshi cyane bigatuma zirinda iki giti ko inzovu zagikoraho dore ko zizitinya bidasanzwe.

Inzovu zisanzwe zigirira ubusambo amababi y’ibi biti byitwa acacia ariko ntizijya zegera bumwe mu bwoko bwabyo inshishi zigaruriye, aho ziba zibana ari nyinshi cyane, zigatungwa na nectar y’iki giti bityo zikanakirinda ibindi bisimba bikunda amababi yacyo harimo n’inzovu.

Todd Palmer wa kaminuza ya Floride na Jacob Goheen wa kaminuza ya Wyoming bakoze ubushakashatsi ku bubasha bwo kurinda izi nshishi (Crematogaster) zigira ku nzovu. Henshi muri Afurika, inzovu zikunda ibi biti ariko zikabirya gake cyane bitewe n’inshishi ziba zarabyigaruriye. Abashakashatsi baje kubona ko atari amababi ya Acacia drepanolobium inzovu ziba zidashaka ahubwo impumuro y’izi nshishi ihagije ngo inzovu ntizihegere.

Ubu icyo abashakashatsi bagezeho bibaza ni uko bakoresha iyi mpumuro iterwa n’izi nshishi ziba ziri kuri ibi biti mu kurinda ko inzovu zonera abahinzi baturiye aho ziba nabo badatinya kuzica ngo barinde imyaka yabo.

Indi mpamvu ishobora kuba zitera inzovu ubu bwoba bukabije bwo gutinya udusimba duto, ni uko ngo utu dusimba iyo tugiye mu mutonzi w’inzovu kuvamo biba ari ibibazo kandi ngo turawangiza cyane ku buryo inzovu iba itifuza na gato kuba yagira aho ihurira n’utu dusimba.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article