Ese urukundo rukoreshejwe internet ruraramba ?
Abantu benshi baraza kwibaza ngo urukundo rukoresheje internet ni ibiki ? Nyamara iki ni ikibazo abantu benshi muri iyi minsi basigaye bahura nacyo kandi kirabakomereye muri make kuko kubwabo bumva internet ikomeje kubabuza uburenganzira bwabo cywangwa abandi bakumva ibafasha kwihutisha gahunda zabo mu rukundo.
Ubuhamya bw'abantu babiri batandukanye tugiye kurebera hamwe buradufasha kureba uko byifashe no gufata umwanzuro kuri iki kibazo kandi binaduhe isomo kuko abenshi mu bakuzi ba IGIHE.COM bashobora kuba barahuye n'iki kibazo cyangwa bazahura nacyo.
Ubuhamya bwa mbere
Ubu buhanywa ni ubw'umusore w'imyaka 26 uba muri Canada, uyu musore utarashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yaduhaye ubuhamya bw'uko yakundanye n'umukobwa wari mu Rwanda maze bikaza kurangira urukundo rwabo ruvuyemo ko barushingana.
Uko byagenze : Nkunda gukoresha intenet cyane kandi numva inyuze , naje kujya kuri Hi5 mbona umukobwa mwiza cyane ndamutumira icyo gihe nari mfite imyaka 22 nuko tukajya twandikirana bisanzwe kuko numvaga mwishimiye. Naje kumusaba nimero ze ampa iz'iwabo mu rugo, ambwira n'amasaha abonekaho nkajya muhamagara.
Icyo gihe yari afite imyaka 19 njye mfite 22 , yari arangije amashuri yisumbuye muri LDK mu gihe njye nari maze umwaka umwe ndi muri Canada. twakomeje kuba incuti bikajya bigenda bimfasha kuko yari umukobwa uzi ubwenge cyane ku buryo twaganiraga nkumva ndishimye. Hi5 yaramfashije cyane kuko iyo ntamuhamagaraga buri munsi yarageragezaga akanyandikira nanjye nkamwandikira kandi nkumva ndishimye.
Umunsi umwe yaje kugira ikibazo gikomeye ubwo umubyeyi we yitabaga Imana, sinabashije kubimenya kuko yahise asa nk'ubuze kuri internet nahamagara kuri telefoni yo mu rugo bikanga. Byarantunguye numva ndababaye cyane kuko numvaga maze kumukunda kubera twari tumaze umwaka n'igice twandikirana buri munsi, tuvugana byibura kabiri mu cyumweru.
Ibi rero sinabyihanganiye nahaye amafoto umu cousin wanjye maze muha na nimero za telefoni yo mu rugo maze mutuma kumushaka, amahirwe yaramubonye amugezaho ubutumwa nari namuhaye, ibi byaramfashije cyane kuko byatumye agaruka maze mufata mu mugongo mu bihe bikomeye yari arimo, bituma nawe abasha kumva ankunze n'ubwo yari kure yanjye.
Ibyo byaje kurangira twese tutari kumwe ariko dukundana kandi bimaze kugera ku ntera yo hejuru ku buryo abantu benshi bari bamaze kumenya ko dukundana kandi tutari kumwe. Ibi rero byaje kuntera amatsiko yo kuzaza kureba umukunzi wanjye nari naramenyeye kuri Hi5 hari hasize imyaka 3 yose, naraje maze ndamubona ndamusura nsura n'inshuti n'abavandimwe. Ibi rero byatumye numva nkunze uyu mukobwa cyane kuko uburyo yanyakiriye byantunguye kandi yari anyishimiye cyane anyereka urukundo rwinshi kandi rukomeye cyane.
Naje gusubira muri Canada kuko igihe nari mfite cyari kirangiye, gusa nagiye maze gufata umugambi wo kuzagaruka vuba cyane maze nkajyana umukunzi wanjye kuko yari amaze kunyura kandi yarambereye imfura. Ntibyatinze naragarutse dukora ubukwe maze ndamujyana. Ubu turi kumwe ariko buri munsi antegurira udushya twinshi cyane ku buryo numva ubuzima bwanjye bwarahindutse, cyane cyane kuva namara kurishingana nawe mporana umunezero kubera urukundo rwe n'uburyo amfasha mu bitekerezo mu buzima bwa buri munsi.
Nkaba nshima cyane umuntuwazanye Hi5 kuko yatumye mbona urukundo rurambye.
....................................
Aha muri ubu buhamya biragaragara ko uyu musore yaboneye ibyiza kuri internet ariko ntawakwiyibagiza ko yanabigiriyemo amahirwe kuko umukobwa nawe yafashe icyemezo maze yizera umuntu utamuri hafi kandi atazi, ibi bishoborwa na bake, gusa nabajije uyu muhungu niba umukobwa ataramukundiye kuba ari hanze yaba afite ubushobozi burenze ubwe nuko umuhungu ansubiza atya : " Ntago aribyo kuko uyu mukobwa iwabo barakize kundusha, ni mu muryango wihagije cyane, ku buryo icyo bifuza cyose bakibona "
Byanteye kwibaza byinshi maze musaba ko nabasha kubaza ikibazo umukunzi we nuko aranyemerera. Nta kindi nakoze uretse kumubaza impamvu yakunze uwo muhungu mu gihe atari amuzi kandi agafata icyemezo kiremereye ku buzima bwe. Umukobwa yaransubije ati " Burya mu buzima amahirwe aza rimwe gusa, nari maze gutandukana n'umukunzi wanjye wa mbere yarampemukiye bikomeye cyane. Nabonye e-mail ya mbere ndi kurira ndayisiba sinanabyitaho gusa naje kubona indi imbwira ko ndi mwiza kandi isura yanjye igaragaramo amaganya menshi cyane ko mukundiye yayampoza bituma mbasha kumva nshatse kureba koko niba bishoboka nasaga n'uwihebye gusa Imana yaramfashije kuko byampiriye. "
Ubuhamya bwa kabiri
Ubu buhamya ni ubuhanywa bw'umukobwa wahuye n'uruva gusenya kuri internet ubwo yabeshywe n'umuhungu kakahava, kugeza ubwo yamaze amasaha 5 i Kanombe ategereje uwiyitaga umukunzi nyamara ari umuyaga.
Uyu mukobwa utarashatse ko mazina ye ajya ahagaragara yaduhaye ubuhamya bw'ibyamubayeho hashize imyaka 2. Uyu mukobwa yiga muri ULK , iyo umubonye ni umukobwa mwiza witonda ubona koko ari umwari w'umutima. Gusa ngo inzira ntibwira umugenzi, uyu mwari yahuye n'akaga kuko Facebook yamukozeho ikamushengura umutima bikarangira amaze amasaha 5 ategereje uwiyitaga umukunzi ku kibuga cy'indege i Kanombe.
...............................
Uko byatangiye :
Byatangiye umusore anyandikira bisanzwe kuri Facebook aba anasabye phone number zanjye ndazimuha byihuse, ariko numvaga ari ubushuti bisanzwe kuko Facebook nari maze kuyigiriraho inshuti nyinshi kandi tubanye neza. Narazimuhaye maze ahita ampamagara, uwo musore twaraganiye anganiriza neza pe, ntakibazo, maze ambwira ko ari muri England. Sinabashije kumenya number ze kuko byiyandikagamo Private number maze simbashe kuzibona.
Narabyihoreye maze dukomeza kujya tuganira bisanzwe agakunda kumpamagara cyane maze nanjye ngeze aho numva binteye akantu, nibwo muri iyo minsi yanansabye ko twajyana ubushuti bwacu ku rundi rwego, ariko icyo gihe twari tumaze amezi 6 tuganira agerageza kumpamagara byibura buri joro kandi anganiriza neza. Muri icyo gihe yari yaranyohereje n'amafaranga.
Ku bwanjye numvaga bintunguye ariko nkibaza byinshi kuri uyu muhungu bikanyobera cyane kuko amafoto ye nabonaga n'ayo yanyohererezaga yabaga agaragaza ko ari umusore uteye neza mwiza koko kandi amagambo yambwiraga n'ama gifts yari yaranyoherereje nabonaga ntako bisa, mbona ananyitayeho. Namusabye ko yampa igihe nkabyigaho.
Nyuma y'ukwezi atampamagara atananyandikira naramwandikiraga akanyihorera; hagati aho yaje kumpamagara arambaza niba narabashije kubona igihe gihagije yo kubitekerezaho, sinazuyaje nahise musubiza ko mbyemeye maze arishima aranganiriza birebire.
Ibyacu byasaga nk'ibimeze neza gusa nkibaza uyu musore icyo anca kuba ankorera ibi byose, ariko nkumva ko ankunda. byaje kumviramo ko nanjye numva mukunze kuko nawe yari akomeje kubimbwira kandi abinyereka. Gusa kuko twari tumaze no kumarana igihe kirekire numvaga atari uburyarya kandi yambaga hafi mu buzima bwanjye bwose n'ubwo yari ari kure yanjye. Buri kanya yabaga yanyandikiye kuri mail yanjye cyangwa kuri facebook, ku buryo inshuti zanjye kuri Facebook zari zimaze kubibona ko mfite inshuti inkunda koko kandi bikomeye.
Yaje kumbwira ko ashaka kuzaza kunsura maze biranshimisha cyane, ntangira kumwitegura nk'uwitegura umukunzi, maze ambwira amatariki azazira mu Rwanda, nuko umunsi ugeze ngenda ngiye kwakira umukunzi, yewe nanagiye ho amasaha 2 mbere kugirango ntakererwa.
Nageze ku kibuga maze ntegereza indege nyuma y'amasaha 3 iba iraje abagenzi bavamo dore ko yari yambwiye ko azaza na SN Brussels Airlines, gusa abagenzi baviramo Kigali bavuyemo maze nkajya ndeba umuntu umeze nkawe nari nanitwaje ifoto ye ariko sinamubona. Byagejeje saa tanu ( 23h 00) mpita nitahira mbabaye cyane ku buryo namaze iminsi 5 ntava mu rugo agahinda karanyishe.
Nyuma y'aho ibyakurikiyeho byari agahinda kuri njye kuko nagiye kuri internet maze nsangaho message imbaza uko byari bimeze ku kibuga mpita numva ko ari wa muhungu gusa yari kuri mail nyuma y'akanya gato nagiye kuri Facebook ngo nibwo nshakishije wa musore kuri Facebook ndaheba izina ndaribura biranshobera.
Nibwo nigiriye inama yo kujya kubaza mu biro bya SN Brussels Airlines i Kigali niba uyu muntu yaba yaraje kuko byari bitangiye kuntera urujijo, gusa natangajwe no kumva bambwira ko uwo muntu atigeze akoreaha iyo ndege kuri uwo munsi, nibwo mbabajije ngo bandebere niba yaba yaraje mu Rwanda basi, bati "wapi ntawe tubona."
Byahise binyereka ko nataye imyaka 2 yanjye nari maranye n'uwo musore kuri internet, nibwo ngerageje gushakisha bamwe mu banyeshuli twiganye kera baba muri France ngo bambarize neza abacuti babo niba bazi uwo muntu gusa ibisubizo nabonaga ni wapi ntawe twabashije kubona.
Ibi rero byaje kunyereka ko ntakwizera inkundo zo kuri internet kuko akenshi abantu biyoberanya kugirango bateshe umwanya abandi babikoreye ubugome.
Ibi rero bigaragaza ko benshi mu bahurira kuri internet bikomeye kuba wakwizera umuntu mu gihe mutaribonanira amaso ku maso. Ariko nanone ntawakwirengangiza ko rimwe na rimwe bishobora no gutanga umusaruro mwiza. Gusa bamwe bemeza ko n'amahirwe abamo iyo iyo case ibaye.