Inka yo mu Bwongereza yaguzwe akayabo

Publié le par OLIVIER

Mu gihugu cya Grande Bretagne inka iherutse kuguriswa akayabo ikaba yarabaye iyambere mu guhenda ndetse ikaba iciye agahigo mu nka zose zabayeho.

Iyi nka ubwo yagurishwaga yari imaze amezi atanu gusa ivutse.Ubwo bayigurishaga muri cyamunara uwari ayikeneye yishyuye amalivres Sterling ibihumbi ijna akaba ari hafi kungana n’amafaranga miliyoni 96 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.

Ngo ubusanzwe ubwoko bw’inka kandi zitanga amata ari mu rugero imwe igurwa nibura amalivre sterling 1.000 mu gihe yo yaguzwe amalivres 100.000 byose.Iyi nka ishobora gukamwa ku buryo itanga umukamo w’amata angana na 15.000 ku mwaka bishatse kuvugako ku munsi yakamwa hafi litiro 42 mu.

Iyi nka yaguzwe akayabo ikaba isimbuye kuri uwo mwanya wa mbere indi yari iwusanzweho kuko ihise igurwa akayabo kayikubye kabiri.Iyi nkuru tuyikesha urubuga rwa Zigonet.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article