Kuri ubu Gmail ishobora guhamagara telefone igendanwa
Google imaze gutera intambwe yisumbuye mu ikoranabuhanga rya interineti, aho muri uku kwezi kwa Kanama imaze gushyira ahagaragara uburyo bushya bwo gukoresha gmail umuntu agahamagara telephone zitagira ubushobozi bwo gufata interineti.
Muri servisi yayo ishinzwe ihererekanya makuru hakoreshejwe ubutumwa, icyamamare muri interineti Google, yarangije gushyiraho uburyo bwo kwandikirana hagati ya mudasobwa isanzwe na telephone. Ubu imaze gutera intambwe yisumbuyeho ishyiraho uburyo bwo guhamagara telephone ukoresheje gmail, bitabaye ngombwa ko nyir’uguhamagarwa aba ari kuri interineti.
Ingenieur Robin Schriebman ushizwe blog ya Google yagize ati: “Kugeza ubu, abahererekanya ubutumwa, byagaba ari ngombwa ko baba bari imbere ya mudasobwa zabo kandi bakaba banjiye muri comptes (accounts) zabo za gmail. Ubu ik’ingenzi ni uko nibura umwe muri bo yinjira muri compte ye maze agashyira ecouteur mu matwi agahamagara mugenzi we akoresheje amafaranga make cyane rwose, niba iyo serivisi yakoresheje yishyurwa.
Abakoresha Google bakaba barabyishyimiye cyane kuko Google yemeza ko igihe yatangizaga ubwo uburyo bushya, uguhamagarana kurenga miliyoni kwanyuze mu mirongo yayo mu gihe kitageze ku masaha 24.
Iyo umuntu ashaka guhamagara telephone zo mu nzu(fixe) cyangwa izingendanwa, umuntu yinjira muri gmail ye maze agakanda ibigendanye n’ubwoko bwa telephone ashaka guhamagara, naho ibumoso mu ruhande rwa ruguru ahazanga urutondo rw’abantu aba akunda guhamagara.
Iyo servisi ikomoko kuri Google Voice ubu ibonera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika na kanada k'ubuntu google ikaba yizeza abakunzi bayo ko muminsi ya vuba iyi serivise izagezwa no mu bindi bice by’isi. Umwe mu bakozi ba Google akaba yagize ati: “Twakoreye igerageza ry’iyi serivisi aho muri Amerika ariko tumaze kubona ko abantu bayikunze cyane. Ubu turashaka kugeza mu bindi bice by’isi bidatinze”.
Ubwo buryo bushya bwazanywe na Google bw’itumanaho rigera no kuri telephone zisanzwe bukaba buteye inkeke Skype. Umukuru wa wa Skype akaba ntacyo yifuje gutangaza kuri izo nkeke ariko ikigaragara ni uko umubare w’abayikoresha ushobora kuzagabanuka kuko Google itanga ibiciro biri hasi cyane akandi ikoreshwa ryayo rikaba ridasaba logiciel(software) yihariye nk’uko bimereye Skype. Icyo umuntu asabwa gusa ni ugushyira muri mudasobwa ye ka software k’inyongera kamufasha kwakira amajwi n’amashusho.
Nyuma y’ubushakashatsi mu bijyanye na e-mails, inyandiko, videos, amakarita aranga ahantu, ibitabo n’amablog, Google ubu yerekeje mu itumanaho rya telephone.