Ushobora kwakira email nkuko wakira sms

Publié le par OLIVIER

Muri iki gihe ikoranabuhanga  rikoresheje interineti rigenda rirushaho gutera imbere ni nako inzobere mu ikoranabuhanga zikora amanywa n'ijoro kugirango iri koranabuhanga ribashe kugera ku bantu benshi kandi kuburyo bworoshye. Reka muri aka kanya tuvuge k'uburyo bugezweho bwo kohererezanya ubutumwa buzwi nka E-mail.

Uretse kuba wakoresha telefone  kugirango ugere kuri interineti aha ndavuga wisomera amakuru agezweho  kuri zahabutimes.com n'ahandi... Nyuma y'ibi kandi wajya ubasha gusoma ubutumwa bwawe bunyuze muri email ukoreshe telefone yawe. Muri aka kanya wowe uri gusoma iyi nkuru ndagirango nkubwire ko niba uri umwe mubatunze telefone zigezwe(smart phone),  ntibikiringobwa ko wirirwa ujya muri interineti kureba ko haba hari uwakwangikiye. Uti bigenda gute ?

Niba telefone yawe ushobora kongeramo uduporogaramu(application) hari agaporogaramu wongeramo kakajya gasunika buri email ije(mail push), maze ukayibona nka sms ako kanya icyoherezwa. Ibi bikaba bije mu gufasha cyane cyane mukazi aho umuntu ahita asubiza email ntamwanya uciyemo, ibi bikaba ari bimwe mu bitu by'ingenzi kubakoresha interineti mukorerezanya ubutumwa.

Ushobora kwibaza uti aka gaporogaramu kaboneka gute kandi he ?

Bitewe n'ubwoko bwa telephone ukoresha ushobora kureba aho usanzwe ukura uduporogaramu twayo(application) maze ukareba akitwa  microsoft exchange cyangwa akitwa mailbox. Nyuma yo kugashyiramo kaguha uburyo bwo gushyiramo email yawe , izina n'ijambo ry'urufunguzo rwawe(username na password) kugirango kajye kabasha kureba ama email yawe.

Reka muri aka kuri iyi nshuru duhere kubakoresha Nokia na iphone, uramutse ukoresha Nokia biroroshye cyane injira muri OVi store maze ushakemo kano gaporogaramu(microsoft exchange) ugashyire muri telefone yawe. Kubakoresha iphone murabyumva ntahandi hatari muri itunes ntirengangije za nzira zindi mubonamo uduporogaramu musanzwe mukoresha , nkaba navuga ngo ubaye utazi ubu buryo bukoreshwa kuri iphone wakwegera bagenzi bawe bagutanze kuyitunga .

Nkaba nararikira abakunzi ba zahabutimes.com kuyoboka ino nzira mbabwira ko ari uburyo bugezweho kandi bwihuta.

Aha gusa reka mburire abakunzi bacu ko n'ubwo ubu buryo twavuze ko ari bwiza, ariko nta mwiza wabuze inenge kuko igihe ukoresha ubu buryo bigusaba gohora urinze telefone yawe  igihe haba hari amabanga witeze muri email kuko buri wese wayifata yahita asoma ubutumwa bwawe bwose.

Nkaba nasoza mbwira abakunzi ba zahabutimes ko uzagira ikibazo kuri ubu buryo yazatubaza tukamuha ibisobanuro birambuye.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article